UBUSHINJACYAHA BUKURU MU NCAMAKE

Ubushinjacyaha Bukuru bushinzwe by’umwihariko gukorana n’izindi nzego kugirango Leta ibe ihagaze neza mu kurwanya ibyaha no kurinda abaturage n’ibyabo. Kugirango igihugu kigere ku ntego z’iterambere, hagomba mbere ya byose imikorere myiza y’inzego z’ubutabera. Impinduka nini twagiye dushyira mu bikorwa mu myaka ishize, ziza muri urwo rwego.

Ibyo nibyo abantu bakeneye kugirango bishimire uburenganzira n’ubwisanzure bwabo kandi hitabirwe ishoramari dukeneye mu iterambere ryacu. Ku birebana n’ibi, Ubugenzacyaha Bukuru bwakoze igenamigambi rigamije kutuyobora mu ntego duhabwa n’amategeko.

Si ngombwa ko dusubira mu mateka arambuye y’ ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuva mu ntangiriro kugeza ubu, ariko incamake yayo yatuma twumva impamvu nyamukuru zatumye tugera mu bihe turimo. U Rwanda rwarazwe ubutabera bufatiye ku butabera bw’u Bubilig,  bwari bushingiye ku mategeko y’imbonezamubano. Mu myaka irenga mirongo itatu, ubwo buryo ni bwo bwakomeje gukoreshwa, hakajya hahinduka utuntu duto duto igihe bibaye ngombwa.

Intambara ya 1990-1994 yagejeje u Rwanda kuri genocide yarusigiye umurimo ukomeye wo kongera kugarura muri miliyoni z’abanyarwanda bari barashegeshwe n’amarorerwa y’intambara na genocide, nk’abahohotewe cyangwa abahohoteye abandi, ubutabera abantu biyumvamo. Ubutabera nka bwose bwari bwarasenyutse bidasubirwaho.

Icyo gihe, leta y’imfatakibanza yashoboye gukumira rubanda yashakaga ubutabera bw’ako kanya, ubwo itangira umurimo utoroshye wo kongera kubaka ubutabera uhereye ku busa. Amategeko ngenga amwe y’ibanze yarakenewe mu gukemura ibibazo bikomeye by’ubutabera yashyizweho hagati ya 1994 na 2003.
Muri 2003, u Rwanda rwashyizeho itegeko nshinga rishya ryubahiriza ihame ryo gutandukanya inzego. Ryashyizeho ubucamanza bwigenga kandi butandukanye n’inteko ishinga amategeko n’inzego za leta zubahiriza amategeko. Mu gihe kimwe, kandi bwa mbere mu mateka y’ubutabera bw’u Rwanda, akazi k’ubushinjacyaha kahawe urwego rumwe: Ubushinjacyaha Bukuru bufite mu nshingano zabwo iperereza no gukurikirana ibyaha byakorewe ku butaka bw’u Rwanda cyangwa byakozwe n’abanyarwanda.