Intego n'Icyerekezo

Icyerekezo:
 
Ubushinjacyaha Bukuru burangwa n’umuco n’indangagaciro bikurikira: “Ubunyangamugayo, Ubwitange n’Ubumenyi bw’umwuga”.
Ubushinjacyaha Bukuru bufite icyerekezo cyo kugira u Rwanda igihugu kimakaje kugendera ku mategeko, gifite ubushinjacyaha  bwigenga, bushoboye kandi bukorana umurava, kandi cyubahiriza amahame agenga ikiremwa muntu.
Icyo cyerekezo kivugwa muri aya magambo: “ Abanyarwanda bafite umutekano n’ubwisanzure buhagije mu gihugu kimakaje ubutabera”.

Intego:
intego y’Ubushinjacyaha Bukuru ni “ ukugira uruhare mu mutekano w’abantu n’ibintu byabo, bukurikirana abica amategeko n’abagizi ba nabi bagashyikirizwa ubutabera, bikozwe mu buryo budasumbanya, bwubahirizwa itegeko nshinga n’amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.