NGOMA: URUKIKO RWISUMBUYE RWA NGOMA RWASOMYE URUBANZA RW’ABARIGISHIJE UMUTUNGO WA LETA MU BITARO BYA KIREHE

02.08.2017


Tariki ya 31 Nyakanga 2017, nyuma y’ amezi umunani  ruburanisha abakekwaho kurigisa umutungo wa Leta mu bitaro by’ Akarere bya Kirehe  bakoresheje inyandiko mpimbano,  Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ruri ku cyicaro cyarwo, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha Bukuru buregamo abakozi 15 bahoze bakora mu bitaro bya Kirehe.

Urukiko rwahamije abantu  10 ibyaha birimo kurigisa umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano rubahanisha buri wese igihano cy’ igifungo cy’ imyaka 7 n’ igihano cyo gutanga ihazabu y’ amafaranga miliyoni ebyiri (2, 000, 000 Frs) buri wese. Urukiko kandi rwategetse abahamwe n’ibyaha bose gufatanya gusubiza Leta amafaranga miliyoni mirongo itandatu na zirindwi n’ibihumbi magana atandatu na makumyabiri (67, 620, 000 Frw) barigishije.


Ubushinjacyaha Bukuru bukomeje gukurikirana abakekwaho kurigisa umutungo wa Leta no gukoresha nabi ibya rubanda.


Ubushinjacyaha bwatangiye iperereza ku bufatanye n’ ibindi bihugu  ku bantu bakekwaho kurigisa umutungo wa Leta hagamijwe gufatira imitungo irigiswa igahishwa muri ibyo bihugu. Bimwe muri ibyo bihugu harimo : Nigeriya, Esipanye (Spain), Canada, Ububiligi, Uganda na Leta z’ Unze Ubumwe za Amarika (USA).

Mu mwaka ushize wa 2016-2017, Ubushinjacyaha bwashyikirije inkiko amadosiye 373 bukurikiranyemo abantu bagera kuri 502 ku byaha bitandukanye birimo ruswa, kurigisa umutungo wa Leta, uw’ amabanki n’ amakoperative, gutanga masomo ya Leta mu buryo bunyuranije n’ amategeko no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Ubushinjacyaha kandi bwaburanye imanza zigera kuri 357 aho abaregwa bagera kuri 370 bahamijwe ku rwego rwa mbere ibyaha bimunga ubukungu bw’ Igihugu bakekwagaho harimo umutungo ungana na 3, 127, 716,245 FRW  bategekwa no kuzatanga ihazabu ya 3, 844, 060,587 mu gihe imanza bakurikiranywemo zizaba zaciwe ku buryo bya burundu zitakijuririwe zimaze kuba itegeko.

Share Button