UBUSHINJACYAHA BW’U RWANDA BWEMEJE KO TEGANYA UKURIKIRANYWEHO KUBESHYA AMERIKA ANASHAKISHWA N’INZEGO Z’ UBUTABERA BW’U RWANDA.

08.08.2017


Umushinjacyaha Mukuru w’ u Rwanda Bwana  Jean Bosco Mutangana, yemeje ko umunyarwanda Jean Leonard Teganya ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bwa Leta zunze ubumwe za Amerika ku byaha byo kubeshya inzego za leta  ubwo yasabaga ubuhungiro muri icyo gihugu, anashakishwa n’Ubutabera bw’u Rwanda   kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi akekwaho .

Ibyo byaha akaba yarabikoreye mu yahoze ari Komini  Ngoma muri Perefegitura ya Butare  mu mwaka wa 1994  akaba  yari yaranashyiriweho n’impapuro zimuta muri yombi mu mwaka wa 2014  kubera ibyo  byaha Ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho.
 

Share Button