NYARUGURU : UBUSHINJACYAHA BWATSINZE URUBANZA BWAREGAGAMO UMUSORE WISHE UMUBYEYI WE

11.08.2017

Ku wa 25 Nyakanga 2017 Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwaregeye urukiko dosiye y’umusore witwa NSENGIMANA Vincent, wari ukurikiranyweho icyaha cy’Ubwicamubyeyi”, icyaha giteganywa n’ingingo ya 141 y’Itegeko Ngenga N°01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

Icyo cyaha kikaba cyarabaye tariki ya 12 Gashyantare 2017 saa moya z’ijoro (19h00) mu Mudugudu wa Nkomero, Akagari ka Mwoya, Umurenge wa Nyagisozi ho mu Karere ka Nyaruguru  ubwo NSENGIMANA Vincent yatashye avuye mu kabari asanga umubyeyi we witwaga  MUKANTWALI Jeanne ari mu rugo, amubajije impamvu ataha bwije, baratonganye ahita afata ubuhiri yari asanzwe ajyana ku irondo abumukubita mu mutwe  inshuro ebyiri,  umubyeyi atangira kuva  amaraso menshi, amukingirana mu nzu wenyine aratoroka, nyuma y’iminsi nibwo abaturage  baje gusanga yarapfuye. 

Uwakoze icyo cyaha yakomeje gushakishwa, polisi iza kumuta muri yombi, ashyikirizwa Ubushinjacyaha, nabwo bumurega mu Rukiko, ndetse busaba ko urubanza ruburanishirizwa ahakorewe icyaha, maze ku wa 02 Kanama 2017, urubanza rubera mu ruhame, mu murenge wa Nyagisozi. Ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu. 

 

Tariki ya 09/08/2017, urubanza rwasomewe imbere y’imbaga y’abaturage, Urukiko rwemeza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, maze rwemeza ko icyaha cy’Ubwicamubyeyi gihama NSENGIMANA Vincent, rumuhanisha igifungo cya burundu.

Share Button