MUHANGA: UBUSHINJACYAHA BWATSINZE URUBANZA RWAREZEMO UMUSORE WITWA UWAMAHORO JEAN CLAUDE WISHE UMUTURANYI WE.

11.08.2017

Taliki ya 31 Nyakanga 2017 Ubushinjacyaha  ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga   bwaregeye  urukiko rwisumbuye rwa Muhanga umusore witwa  Uwamahoro Jean  Claude icyaha cyo kwica umuturanyi we witwaga YAMURAGIYE Jean amuteye igisongo mu rwano ( Hagati y’ijosi n’urutugu).Icyo cyaha akaba yaragikoze ku italiki ya 23 Nyakanga 2017.

Uwamahoro yari asanzwe anyuza inka ye mu murima wa Yamuragiye, kuri uwo munsi Yamuragiye  Jean yagiye gutangira iyo nka ya Uwamahoro ngo itongera kunyura mu murima we, Uwamahoro ahamagarwa n’uwari uragiye iyo nka ko Yamuragiye Jean yatangiriye iyo nka, maze Uwamahoro ararakara,ava murugo,afata umuhoro n’igiti,amanuka agenda agisongoza,avuga ngo agiye gukora akantu;Ageze aho Yamuragiye Jean ari, amutera icyo gisongo murwano.Yamuragiye yahise yitura hasi,ava amaraso, bamujyana murugo,ahageze arapfa.Ubushinjacyaha muri uru rubanza rwari rwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.

 

Ku wa 10/8/2017, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwemeje ko UWAMAHORO Jean   Claude ahamwa n’icyaha cyo kwica YAMURAGIYE Jean, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.

Share Button