SHAMI RISHINZWE AMADOSIYE Y’IBYAHA BY’IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA.

1.    Amavu n’amavuko

Nyuma y’aho bigaragariye ko  amadosiye y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina agenda yiyongera ndetse  kuyakurikirana bikaba bisaba  ubushishozi n’ubwitange kuruta ikurikiranwa ry’andi madosiye, ibi byatumye Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru  rufata icyemezo cyo gushyiraho ishami ry’abashinjacyaha rishinzwe by’umwihariko  gukurikirana ikorwa ry’aya madosiye.
Iri shami  rikaba ryaratangiye gukora mu mwaka wa 2005, rikaba rigizwe n’abashinjacyaha 12 ndetse n’Umuyobozi waryo.
Kuri buri Rwego Rwisumbuye rw’Ubushinjacyaha, hakaba hari Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana amadosiye y’ibi byaha,
Umuyobozi w’iri shami akaba akorera ku cyicaro gikuru cy’Ubushinjacyaha Bukuru.
2.    Intego z’ishami   

1.    Gukurikirana  mu buryo bw’umwihariko amadosiye y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku  gitsina ryaba irikorerwa abana ndetse n’abantu bakuru, hagamijwe ko hatangwa ubutabera bwihuse,

2.    Gushaka ibimenyetso byose bikenewe muri Dosiye y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina,

3.    Gukangurira abantu no kubasobanurira  ububi bw’ibi byaha n’ingaruka bitera hagamijwe       kubikumira,

4.     Kwakira neza abaza bagana Urwego bafite ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina,

5.     Gufatanya n’izindi nzego zaba iza Leta cg izigenga gushyiraho ingamba zinoze mu guhangana     n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

3.    Icyerekezo cy’ishami
Kurwanya no gukurikirana mu buryo bwose, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaba irikorerwa abana ndetse n’irikorerwa abantu bakuru.
N.B: Mu gihe ugize  ikibazo cy’ihohoterwa hamagar kuri uyu murongo utishyurwa: 3677