Abasoje Itorero Inkomezabingwi Bashishikarijwe kugira uruhare mu kubonera umuti ibibazo byugarije urubyiruko
Kuri iki cyumweru, mu turere twose tw’igihugu, ubwo hasozwaga icyiciro cya 12 cy’Itorero Inkomezabigwi rigizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, Ubushinjacyaha Bukuru bwashishikarije abitabiriye kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije urubyiruko.
Ibi byagarutsweho mu biganiro abakozi b’Ubushinjacyaha bageneye urubyiruko rusoje itorero inkomezabigwi 12 mu turere twose tw’igihugu.
Muri ibi biganiro, urubyiruko rw’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye basobanuriwe uruhare rwabo mu gufasha umuryango nyarwanda guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, imirimo ivunanye ikoreshwa abana, icuruzwa ry’abantu, ubuzererezi, ndetse n’ubushomeri.
Abitabiriye iri torero bahawe ishusho ngari y’uko buri kibazo gihagaze mu muryango nyarwanda kandi bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo by’uko bo ubwabo nk’urubyiruko bashobora kugira uruhare mu gukemura ibyo bibazo. Basobanuriwe kandi ko imibare y’amadosiye y’ibyaha Ubushinjacyaha Bukuru bwakira, igaragaza ko umubare munini w’abaza ku isonga mu gukora ibyaha ari urubyiruko bityo ko bakwiriye gufata iyambere mu gukumira ibyaha muri rusange.
Iri torero Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ryabereye mu turerere twose tw’igihugu guhera ku itariki ya 27-29 Ukuboza 2024 ryitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri 91, 730 basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/2024.
