GASABO: AKURIKIRANYWEHO GUSHAKA KWICA UMUGABO WE AMUHAYE UBUROZI
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umugore w’imyaka 25 ukekwaho kugerageza kwica umugabo we amuhaye inzoga yashyizeho Super Glue.
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 09 Kamena 2026 mu Murenge wa Rutunga, Akagali ka Kigabiro, Umudugudu wa Rwintare ubwo uregwa yagura inzoga agashyiramo Super Glue agahereza umugabo ariko umugabo akagira amakenga ntayinywe kuko yari yahinduye ibara.
Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha; asobanura ko yashatse kwica umugabo we amuhoye ko yanze ko bimuka aho batuye kandi amaze kuhabyarira abana 3 bagapfa.
Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’icyaha cyo kuroga kiteganywa kandi bugahanishwa ingingo za 21 na 110 z’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.