GASABO: AKURIKIRANYWEHO ICYAHA CYO KWICA UMUGORE BABANAGA

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umugabo w’imyaka 28 wishe umugore we w’imyaka 28 bari bamaranye amezi abiri babana batarasezeranye umuteye icyuma.  

Icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 04 Kamena 2025 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka Akagali ka Gitaraga, Umudugudu wa kajevuba. Uregwa yahengereye umugore amaze gusinzira amuteragura ibyuma mu ijosi ahungira mu gihugu cya Uganda. Nyuma yaje kugaruka afatirwa ku mupaka wa Gatuna. 

Mu ibazwa, yemeye icyaha; avuga ko yagiranye ikibazo n'umugore we nyuma yo kumubwira ko atagikeneye ko babana maze akigira inama yo kumwica.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, giteganywa n' ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Back