GASABO: HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA MU MASHURI BUGAMIJE GUKUMIRA ICYAHA CYO GUSAMBANYA ABANA N'IKORESHWA RY'IBIYOBYABWENGE
Ishami ry’ Ubushinjacyaha rishinzwe gukurikirana amadosiye y’ ibyaha by’ ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge (Anti-GBV& DRUGS Unit) ryatangije ubukangurambaga bugamije gukumira icyaha cyo gusambanya abana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu bigo by’amashuri byo mu Mirenge ya Gikomero na Rutunga, mu Karere ka Gasabo.
Ubu bukangurambaga buri gukorwa kuva ku wa 26 kugeza ku wa 29 Ukwakira 2026, bukazagera mu bigo by’amashuri birindwi byo muri iyi mirenge.
Muri ubu bukangurambaga, hatangwa ibiganiro ku bubi bw’ibiyobyabwenge, ibihano biteganywa n’amategeko ku ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge, uko amadosiye yabyo akurikiranywa ndetse n’icyakorwa mu kubyirinda.
Haganirwa kandi ku ngaruka z’icyaha cyo gusambanya abana, uburyo icyo cyaha gihanwa n’amategeko, uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso mu gihe hari uwahohotewe, ndetse n’ingamba zafatwa mu gukumira iki cyaha.
Ubu bukangurambaga bwitezweho kongerera abanyeshuri ubumenyi ku ngaruka z’ibi byaha, kubafasha kumenya uko babyirinda no kubashishikariza kugira uruhare mu kubikumira.