GASABO: RURANGWA OSWALD WASUBIRISHIJEMO URUBANZA YONGEYE GUHAMWA N’ICYAHA CYA JENOSIDE

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza Ubushinjacyaha buregamo RURANGWA Oswald, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica nk'icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy'ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside ndetse n’icyo gutegura Jenoside, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu. 

Rurangwa yari yarakatiwe n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gisozi igifungo cy’imyaka 30 ku wa 03/11/2007, ariko aza gusaba ko urubanza rwe rusubirwamo, agaragaza ko igihe rwaburanishwaga atari mu Rwanda ahubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urukiko rwemeje kwakira ubusabe bwe, urubanza ruburanishwa bushya, aho RURANGWA yaburanye ahakana ibyaha byose, avuga ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu isomwa ry’urubanza, Urukiko rukaba rwemeje ibi bikurikira:

  • Rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe.

  • Rwemeje ko ikirego cy’indishyi cyatanzwe na IBUKA gifite ishingiro kuri bimwe.

  • Rwemeje ko RURANGWA Oswald ahamwa n’icyaha cyo kwica nk'icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside n’icyaha cy'ubufatanyacyaha muri Jenoside.

  • Rwemeje ko RURANGWA Oswald adahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside n’icyo gutegura Jenoside.

  • Urukiko rwahanishije RURANGWA Oswald igihano cy’igifungo cya burundu.

  • Rwemeje ko RURANGWA Oswald akwiye guha Ibuka indishyi z’akababaro z’abo ihagarariye muri uru rubanza bose hamwe zingana na 920.000.000 Frw.

  • Rwemeje ko RURANGWA Oswald akwiye guha Ibuka igihembo cy’Avoka kingana na 1.000.000 Frw.

  • Rwategetse ko  RURANGWA Oswald asonewe gutanga amagarama y’urubanza kuko aburana afunzwe.

Back