GASABO: UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE UMUGABO WISHE UMWANA WE
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umugabo wishe umwana we w’umwaka n’amezi abiri amukibise hasi biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we aho buri wese yashinjaga mugenzi we ubusambanyi no gukoresha umutungo w'urugo mu buriganya.
Ibyo byabaye ku tariki ya 25 Ukuboza 2024 ubwo uregwa yahengereye umugore we adahari afata umwana wabo muto aramwica, arangije yandika urwandiko arushyira imbere y'umurambo w'umwana akinga inzu aragenda. Mu nzira, yahuye n’umugore we amuha urufunguzo rw’inzu anamubwira ko atazongera kumubona.
Umugore yageze mu rugo, akinguye asanga umwana yapfuye, ajya gutabaza Polisi. Uregwa yaje gufatwa yemera ko ariwe wiyiciye umwana, ko yamuteruye akamukubita hasi, akagusha umutwe kuri Sima agahita apfa.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’ Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.