GASABO: UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE UMUGORE UKEKWAHO KWICA UMUGABO WE
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umugore w’imyaka 45 y’amavuko ukekwaho kwica umugabo we amunigishije igitambaro.
Icyaha akekwaho cyakozwe ku itariki ya 30 Mata 2026 ahagana saa tatu z’ijoro mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagari ka Nyabagendwa, Umudugudu wa Mukoma ubwo umugabo we bamusangaga ku buriri iwe mu rugo yapfuye aziritse igitambaro mu ijosi.
Mu iburanisha ryabaye ku itariki ya 09 Nyakanga 2026, uregwa yaburanye yemera icyaha akekwaho. Asobanura ko ari we wazirikishije umugabo we icyo gitambaro nyuma y’uko barwanye ariko akaba atari azi ko ari cyo cyamwishe kuko nyuma yahise ajya kurara mu baturanyi.
Icyaha cy’ubwicanyi giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.