GASABO: UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE UMUSORE WASAMBANYIJE UMWANA

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umusore w’imyaka 26 wasambanyije umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko amutera inda.

Icyaha cyabaye ku itariki ya 19/09/2023 mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, akagari ka Gitaraga, Umudugudu wa Gitaraga. 

Uregwa yemera icyaha, akavuga ko yakundanaga n’uwo mwana w’umukobwa, ndetse aza kumusaba ko yamusura bararyamana amutera inda; ubu umwana akaba afite amezi 7. Asobanura ko yari azi ko uyu mwana afite imyaka 19 y’amavuko.

Icyaha cyo gusambanya umwana, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’Itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Back