GASABO: UMUGORE AKURIKIRANYWEHO KWICA UMWANA YIBYARIYE
Ku wa 29 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umugore wiyiciye umwana we w’umukobwa ufite umwaka umwe n’amezi atandatu.
Uregwa atuye mu Mudugudu wa Mbabe, Akagari ka Mbabe, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro. Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki 20/10/2024 ubwo yicaga umwana we akamuryamisha ku buriri yararagaho.
Yabanje kuvuga ko umugabo we ariwe wishe uwo mwana amukubise ku gikuta ariko nyuma aza kwemera ko ari we wamwishe amunize. Avuga ko intandaro y’urupfu rw’uyu mwana ari amakimbirane yo mu muryango kuko yabikoze agira ngo ababaze umugabo we.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku Ngingo ya 107 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.