GASABO: UMUGORE UKURIKIRANYWEHO GUSAMBANYA UMWANA W’UMUHUNGU W’IMYAKA 14 YAHAMWE N’ICYAHA
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza ruregwamo umugore w’imyaka 34 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko rwemeza ko uregwa ahamwa n’icyaha rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Icyaha uregwa akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 no ku itariki ya 03 Mutarama 2026, mu Mudugudu Karenge, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo. Uregwa akurikiranyweho kuba kuri ayo matariki yarasambanyije uyu mwana nyuma akamushukisha amafaranga 1000 Frw kugira ngo atazabivuga.
Urukiko rwemeje ibi bikurikira:
Rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro.
Rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi (10).