GASABO: UMUGORE UKURIKIRANYWEHO KWICA UMUGABO WE YAHANISHIJWE IGIHANO CY’IGIFUNGO CYA BURUNDU
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugore w’imyaka 45 y’amavuko ukurikiranyweho kwica umugabo we amunigishije igitambaro.
Icyaha cyakozwe ku itariki ya 30 Mata 2026 ahagana saa tatu z’ijoro mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagari ka Nyabagendwa, Umudugudu wa Mukoma ubwo umugabo we bamusangaga ku buriri iwe mu rugo yapfuye aziritse igitambaro mu ijosi.
Urukiko rukaba rwahamije icyaha cy’Ubuwicanyi uregwa rumuhanisha igifungo cya Burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.