GASABO: UMUGORE UKURIKIRANYWEHO KWICA UMUKECURU WAMUCUMBIKIYE YAHANISHIJWE IGIFUNGO CYA BURUNDU
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye Urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugore ukurikiranyweho kwica umukecuru wari waramuhaye icumbi rumuhanisha igihano cy’igifungo cya Burundu.
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 06/10/2026 mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Cyinyinya, mu Mudugug wa Kigabiro ubwo uregwa yamukubitaga inkoni mu mutwe akamwica nyuma y’amakimbirane bagiranye.
Mu isomwa ry’urubanza, Urukiko rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku ngingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.