GASABO: UMUKOBWA W’IMYAKA 19 AKURIKIRANYWEHO KWIKURAMO INDA Y'AMEZI 7

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko ukurikiranyweho kwikuramo inda y’amezi 7. 

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 08 Kamena 2026, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Murambi, ubwo uregwa yasangwaga mu rugo aho yakoraga akazi ko mu rugo amaze kwikuramo inda umwana akamushyira mu ndobo yuzuye amazi ari naho yasanzwe yapfuye. 

Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha. Avuga ko umusore wamuteye inda ku itariki ya 03/06/2026 ari we wamuhaye ibini azajya anywa hashira iminsi mike inda ikavamo. Asobanura ko icyamuteye gukuramo inda ari uko yabonaga atazashobora kurera uwo mwana wenyine, kuko umusore wayimuteye ibyo yamwijeje ko bazabana byaheze mu magambo gusa. 

Icyaha cyo kwikuramo inda ku bushake giteganywa kandi kigahanishwa ingingo 123 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Back