GASABO: UMUSORE WISHE SE YAHANISHIJWE IGIHANO CY’IGIFUNGO CYA BURUNDU

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye Urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusore w’imyaka 34 y’amavuko ukurikiranyweho kwica se umubyara. 

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya kuwa 01/08/2026 mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagali ka Kabuye, mu Mudugudu wa Nyagasozi, ubwo uregwa yateraga se umubyara ibyuma mu ijosi, mu gatuza,mu mutwe,  no mu mbavu nyuma y’uko batonganye uregwa abwira se ko ntacyo yigeze amumarira nk’umubyeyi we. 

Mu isomwa ry’urubanza, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, hashingiwe ku ngingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Back