GATSIBO: URUKIKO RWAHAMIJE ICYAHA ABANTU 2 BAKURIKIRANYWEHO GUKORA IBINYOBWA BTUJUJE UBUZIRANENGE
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwahamije icyaha cyo gukora no gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge abagabo babiri bahagariye inganda ebyiri zikora ibinyobwa bisembuye ziherereye mu karere ka Gatsibo ruhanisha buri wese igihano cy'igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya 1.000.000frw.
Abaregwa bakurikiranyweho iki cyaha nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), gikoze ubugenzuzi muri izo nganda. Ubugenzuzi bwakozwe bwaragaragaje ko ibinyobwa byakorwaga n’izi nganda byakorwaga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza y’ubuziranenge kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Abaregwa bakaba barahamijwe icyaha hashingiye ku ngingo ya 13 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.