HAKENEWE URUHARE RWA BURI WESE MU GUKUMIRA NO KURWANYA ICYAHA CYO GUSAMBANYA ABANA
Ubu ni bumwe mu butumwa buri gutangwa mu bukangurambaga bwateguwe n’Ubushinjacyaha Bukuru mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko icyaha cyo gusambanya abana. Ni ubukangurambaga bwatangiye ku itariki ya 03 Gashyantare burimo gukorwa hifashijijwe Radiyo z’ abaturage zikorera mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Muri ubu bukangurambaga harimo kuganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo: gusobanura icyaha cyo gusambanya umwana n’ uburyo gihanwa, uburyo bwo kumenyekanisha icyaha kikiba, uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso igihe habaye icyaha cyo gusambanya umwana, ndetse n’ ingaruka zo kutita ku bimenyetso.
Mu biganiro birimo gutangwa hagaragazwa uko amadosiye yo gusambanya abana ahagaze ndetse hakanagaragazwa n’urubuga rutangazwaho abahamijwe ku rwego rwa nyuma n’ inkiko ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha imibonano-mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru arirwo www.sor.nppa.gov.rw
Hagaragazwa kandi uburyo butandukanye bwo gutanga amakuru ku byaha by’ihohoterwa burimo no guhamagara ku mirongo itishyurwa ari yo 3935 (Ubushinjacyaha Bukuru), 3029 (Isange One Stop Center), ndetse na 3512 (Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB).
Ibi biganiro bigamije gukangurira abaturage kurinda abana ihohoterwa, bizakomeza gutangwa muri uku kwezi kwa Gashantare 2025 kuri Radiyo z’ abaturage zikorera mu turere dutandukanye kandi byitezweho kuzafasha abaturage kwirinda no gutanga umusanzu wabo mu gukumira icyaha cyo gusambanya abana n’ihohoterwa muri rusange.

UMUMARARUNGU Marie Rose ,Umushinjacyaha Uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge atanga ikiganiro kuri Radiyo na Televiziyo ISANGO STAR.

MURIGIRWA Esther, Umushinjacyaha Uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi atanga ikiganiro kuri Radio Rusizi.

UWIMANA Alice, Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga atanga ikiganiro kuri Radio Huguka.

IGENA Marie Louise, Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma atanga ikiganiro kuri Radio Izuba ikorera mu karere ka Rwamagana.

BARAJIGINYWA Diogene Umushinjacyaha Uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze atanga ikiganiro kuri radiyo y’Abaturage ya Musanze.

MANIRAGUHA Emmanuel, Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, atanga ikiganiro kuri Radiyo y’abaturage ya Nyagatare.