HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BUGAMIJE GUKUMIRA NO KURWANYA ICYAHA CYO GUSAMBANYA ABANA

Ubushinjacyaha Bukuru bwatangiye ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko icyaha cyo gusambanya abana. Ubu bukangurambaga bwatangiye ku wa 19 Ukwakira 2026, bukaba bukorwa hifashishijwe amaradiyo akorera mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Muri ubu bukangurambaga harimo kuganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo: gusobanura icyaha cyo gusambanya umwana n’ uburyo gihanwa, uburyo bwo kumenyekanisha icyaha kikiba, uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso igihe habaye icyaha cyo gusambanya umwana, ndetse n’ ingaruka zo kutita ku bimenyetso. 

Hagaragazwa kandi uko amadosiye yo gusambanya abana ahagaze ndetse hanagaragazwa urubuga rutangazwaho abahamijwe ku rwego rwa nyuma n’ inkiko ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha imibonano-mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru arirwo www.sor.nppa.gov.rw

Ibiganiro bigamije gukangurira abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko icyaha cyo gusambanya abana bizakomeza gutangwa hifashishijwe Radiyo zikorera mu turere dutandukanye muri uku kwezi k’Ukwakira ndetse n’Ugushyingo 2026. Byitezweho kuzafasha abaturage kwirinda no gutanga umusanzu wabo mu gukumira icyaha cyo gusambanya abana n’ihohoterwa muri rusange. 

Back