HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 BWO KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA
None ku wa 25 Ugushyingo 2026, Ubushinjacyaha bwifanyije mu bikorwa byo gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko icyaha cyo gusambanya abana, bufite insanganyamatsiko igira iti: “Wiceceka! Rwanya icyaha cyo gusambanya abana.”
Mu Karere ka Rubavu, Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu yatanze ikiganiro mu Igororero rya Rubavu, asobanurira abagororwa uburemere bw’icyaha cyo gusambanya abana, ingaruka kigira ku bahohotewe no ku muryango muri rusange.

Nanone, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ndetse n'Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, bwatangirije ubu bukangurambaga mu Kigo cy’Amashuri cya MEJECRES giherereye mu Murenge wa Gatenga. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu ndetse n’abaturage bahaturiye.
Ibiganiro byatanzwe byibanze ku gusobanura icyaha cyo gusambanya umwana, uburyo bwo kukirinda, uko umuntu akwiriye kwitwara igihe amenye ko cyabaye, gutanga amakuru ku gihe no kubungabunga ibimenyetso bishobora gufasha mu iperereza no mu gukurikirana icyaha.
Abanyeshuri na bo bagize uruhare muri ubu bukangurambaga binyuze mu ikinamico igaragaza uko umwana wahohotewe akwiriye kwitwara, atanga amakuru ku babyeyi cyangwa ndetse no ku bandi bantu bakuru yizeye, kugira ngo bafatanye n’inzego zibishinzwe gutanga ubufasha no gutuma uwakoze icyaha akurikiranwa.