HUYE: UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE UMUGABO UKEKWAHO KWICA NYIRARUME
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w'imyaka 31 ukekwaho kwica nyirarume w’imyaka 45 amuteye icyuma mu gatuza .
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 18 Gashyantare 2026, ahagana saa kumi z’umugoroba mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara.
Mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yateye icyuma nyirarume mu gatuza ahita apfa. Asobanura ko intandaro yabaye avoka 4 yari yahawe na se azikuye mu zo mama we yagurishaga azijyana iwe mu rugo, aho nyina agarukiye atangira gutongana nawe amusaba kuzigarura. Avuga ko yasubiye iwe mu rugo arazizana yitwaje n’icyuma, nyina akomeza kumutuka maze agira umujinya agiye kumutera icyuma, nyirarume aritambika aba ari we agitera mu gatuza ahita apfa.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu nk'uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.