HUYE: UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE UMUGABO WASHATSE KWICA UMUGORE BABANAGA

Ubushinjacyaha bukurikiranye umugabo w’imyaka 36 ukekwaho kuba yarashatse kwica umugore babanaga  w’imyaka 35 amukubise isuka  mu mutwe .

Icyo cyaha cyabaye  ku wa 25/07/2022 mu gihe cya sa yine z’amanywa mu Mudugudu wa Cyabwe, Akagari ka Shori, Umurenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye aho  yamukubise isuka  mu mutwe yikubita hasi akizwa n’abaje bahuruye.

Mu ibazwa rye, ukekwa  avuga  ko yamukubise isuka mu mutwe  inshuro eshatu, abitewe n’umujinya nyuma yo gutongana  nawe bapfuye ko umugore yari amututse ngo ni imbwa ntacyo azimarira. Hakaba hari hashize iminsi batabana  kubera amakimbirane.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo cy’imyaka 25 hashingiwe ku ngingo ya 21 n’107 z’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Back