HUYE: UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE UMUSORE W’IMYAKA 19 UKEKWAHO KUGERAZEZA KWICA MUGENZI WE
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w'imyaka 19 ukekwaho gushaka kwica umugabo w’imyaka 32 amutemesheje umuhoro.
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 05 Mata 2026, ahagana saa mbiri zishyira saa tatu za nijoro, mu Mudugudu wa Gihimbi, Akagali ka Kabirizi, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza aho bari Mu kabari.
Mu ibazwa rye, uregwa avuga ko bashyamiranye nyuma agafata umuhoro akamusanga aho yari yicaye ku rubaraza akamutemagura mu mutwe kugeza yituye hasi. Asobanura ko yamuhoye ko yahoraga amubwira ko yamwimishije akazi kandi azamwica.
Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 21 n’107 z’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.