HUYE :UBUSHINJACYAHA BWASHYIKIRIJE URUKIKO UMUGORE UKEKWAHO GUKUBITA UMUGABO BABANAGA
Ku wa 18 Kanama 2021, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugore w'imyaka 21 ukekwaho gukubita umugabo w’imyaka 30 babanaga batarasezeranye amuhoye ko yanze ko bataha.
Icyo cyaha cyabaye ku itariki ya 08/08/2021 ahitwa ku Kigugu mu mudugudu wa Kabutare, akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, akarere ka Huye. Umugore asobanura ko yamukubise inshyi ebyiri yamwicaje hasi, ari nako amupfuka umunwa ngo adatabaza
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 5 n’ihazabu y’ibihumbi 500.000, nk'uko biteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.