HUYE: UMUGORE UKURIKIRANYWEHO KWANGIZA IMYANYA NDANGAGITSINA Y’UMUGABO WE YAHANISHIJWE IGIFUNGO CY’IMYAKA 15
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugore ukurikiranyweho icyaha cyo kwangiza imyanya ndangagitsina y’umugabo we.
Icyaha cyakozwe ku wa 29/05/2025 mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Rwotso, Umurenge wa Kibilizi, mu Karere ka Nyanza, nyuma yo gushyamirana bapfa ko umugore yari atwaye bimwe mu bikoresho byo mu nzu ndetse n'amafaranga abijyanye aho aba kuko batari bakibana.
Mu rubanza, uregwa yaburanye yemera icyaha, asobanura ko ubwo bashyamiranaga nyuma y'uko amukurikiye amubuza kujyana ibikoresho n'amafaranga yari atwaye, yafashe umugabo we ku myanya y’ibanga , hanyuma arayangiza, abisabira imbabazi.
Uregwa yari yasabiwe igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 114 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Icyakora, hashingiwe ku kuba yemera icyaha no kuba ari ubwa mbere akurakiranyweho icyaha, Urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.