KARONGI: UMUGORE UKURIKIRANYWEHO KWICA UMWANA WE YAHANISHIJWE IGIHANO CY’IGIFUNGO CYA BURUNDU

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwasomye urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugore w’imyaka 31 ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana yibyariye ndetse n’icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, rumukatira igihano cy'igifungo cya burundu. 

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 20/03/2026 mu rugo iwabo aho avuka mu Mudugudu wa Duhati, mu Kagali ka Murehe, mu Murenge wa Twumba, mu Karere ka Karongi nyuma yo kugirana amakimbirane na se umubyara bapfa ko yamwimye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 frw) kugira ngo asubire mu Karere ka Bugesera aho yabaga gucuruza. 

Nyuma uregwa yagize umujinya afata abana be babiri, barimo umuto ufite umwaka umwe n’igice n’umukuru ufite imyaka itanu, abajyana mu cyumba araramo. Mu rukerera rwo ku wa 20/03/2026, yakubise umuhini umwana muto aramwica, naho umukuru we amukubita umuhini ntiyapfa ubu akaba ari muri koma. 

Mu rubanza uregwa yaburanye ahakana ibyaha akurikiranyweho agasobanura ko ari abagizi ba nabi babasanze mu nzu bakabagirira nabi. Ni mu gihe iperereza ryo rwagaragaje ko uregwa ari we wakoze icyaha nyuma nawe akitera ibyuma mu buryo bworoheje ku ijosi, ku kuboko no ku kuguru mu rwego rwo kujijisha kugira ngo bagire ngo n’undi muntu wabikoze.

Urukiko rwamuhamije ibyaha, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu, rushingiye ku ngingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Back