MUHANGA: AKURIKIRANYWEHO GUSAMBANYA UMWANA WE W’UMUKOBWA

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 52 ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa bakaza no kubyarana abana babiri umuhungu n’umukobwa.

Uregwa utuye mu kagari ka Gihara, umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi mu bihe bitandukanye yagiye asambanya umwana we w’umukobwa kuva afite imyaka 14 kugeza ubu afite 22. Ubwo yamusambanyaga yamubwiraga ko atagomba kubivuga; ko nabivuga azamwica, biza kugera aho amutera inda babyarana abana babiri.

Ibi byaje kumenyekana ari uko uyu mugabo uregwa atangiye kujya amukubita akamubwira ko azamwica umwana arimuka ajya gukodesha, uregwa akajya amusanga aho yagiye nabwo bakaryamana, nyuma ajyana umuhoro avuga ko ari bumwice, niko guhita abibwira abaturanyi batanga amakuru uregwa arafatwa.

Mu ibazwa rye uregwa yemera icyaha; asobanura ko yahisemo kubana n'umwana we kubera ko abandi bagore bari baramunaniye. 

Icyaha cyo gusambanya umwana uregwa akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y' Itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Back