MUHANGA: UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE UMUGABO UKEKWAHO KWICA UMUNTU AMUTEYE ICYUMA

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 44 y’amavuko ukekwaho kwica umuntu amuteye icyuma mu gatuza. 

Icyaha ikurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 04 Gashyantare 2026 mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Rukeri, Umurenge wa Kiyumba, mu Karere ka Muhanga ubwo uregwa yari atashye mu masaha y’ijoro. 

Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha. Avuga ko yateye icyuma mugenzi we abitewe n’uko bahuriye mu nzira agacyeka ko ari umuntu wari wamuteze ashaka kumwambura. 

Icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.  

Back