MUHANGA: UMUGORE N’UMUGABO BAKURIKIRANYWEHO KWICA UMWANA W’UMUTURANYI WABO
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugore w’imyaka 35 n’umugabo we w’imyaka 42 y’amavuko bakekwaho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka 2 bakoresheje icyuma gishyushye.
Icyaha abaregwa bakurikiranyweho cyakozwe mu gitondo cyo ku itariki ya 19 Kamena 2026 mu Mudugudu wa Bikimba, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi ubwo umwana wishwe yabyukaga akajya gukina n’abana b’uyu mugabo n’umugore abasanze iwabo.
Umugore amubonye yaramufashe amujyana mu gikoni ashyushya icyuma ku mbabura aramukatagura kugeza ashizemo umwuka ahita amujyana aho umugabo we yamweretse ngo azajya atura inzoga, ibiryo, n’inyama abakurambere.
Mu ibazwa rye, umugore avuga ko igihe yakoraga iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, umugabo we yari aryamye mu nzu. Ni mu gihe umugabo we mu ibazwa rye, yavuze ko muri icyo gitondo yabyutse ajya mu kazi bityo ko ibyo umugore we yakoze Atari abizi.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.