MUHANGA: UMUSORE W’IMYAKA 20 AKURIKIRANYWEHO KWICA UMUVANDIMWE WE
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 20 y’amavuko wishe umuvandimwe we bavukana w’imyaka 22 y’amavuko.
Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 17/10/2025 saa 22h00 z’ijoro mu Mudugudu wa Kajeje, mu Kagari ka Kigarama,Umurenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga ubwo uyu musore yahengeraga umuvandimwe we aryamye mu cyumba bararamo agafata umuhoro akamutema mu mutwe, no ku bindi bice by’umubiri kugeza apfuye. Amaze kwica umuvandimwe we, nawe yagerageje kwiyahura ariko ntiyapfa.
Mu ibazwa rye, Uregwa yemeye ko yishe umuvandimwe we. Asobanura ko yabitewe n’uko ababyeyi babo bakundaga uwo muvandimwe we kumurusha kandi ko bari baraguze umuhoro bavuga ko bazamwica (uregwa), niko kubatanga yica uwo muvandimwe we.
Icyaha cy’ubwicanyi uregwa akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.