MUHANGA: UMUSORE W’IMYAKA 22 AKURIKINYWEHO KWICA MAMA WE UMUBYARA
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 22 ukekwaho kwica mama we umuteye icyuma mu rubavu.
Icyaha uregwa akekwaho cyakozwe ku itariki ya 07 Gashyantare 2026, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kagina, ubwo uregwa yari avuye ku kabari.
Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha. Avuga ko yatonganye na mama we bitewe n’uko yari umubajije impamvu adaheruka gutaha mu rugo. Asobanura ko mama we yarakaye agashaka kumukubita umuhini yakoreshaga ari gusekura, n’uko arawumwaka awukubita mu mutwe inshuro eshatu yitura hasi amutera icyuma mu rubavu ahita apfa.
Icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.