MUSANZE: ABATURAGE BASHISHIKARIJWE KWIRINDA NO KURWANYA IBIYOBYABWENGE

Ku wa 26 Ugushyingo 2026, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bwatanze ikiganiro kigamije gukangurira abaturage kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, bugaragaza ko ikoreshwa ryabyo rishobora kuba intandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha, birimo n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Mu kiganiro cyatanzwe kuri Radiyo Musanze, Vianney Siborurema, Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, Yagaragaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rishobora gutuma ababikoresha bishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko,  ashimangira akamaro ko kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Muri iki kiganiro, haganiriwe ku ibiteganywa n’Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, by’umwihariko ingingo zihana gukora ibikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo. 

Iki kiganiro ni kimwe mu bikorwa by'ubukangurambaga bigamije kongerera abaturage ubumenyi ku mategeko, kubashishikariza kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye, cyane cyane mu kurinda abana ihohoterwa n’izindi ngaruka ziterwa n’ibiyobyabwenge.

 

Back