NGOMA: UBUSHINJACYAHA BWASABIYE IGIFUNGO CYA BURUNDU ABANTU 7 BISHE UMUKECURU BAMUNOGOYEMO AMASO

Tariki  ya 30  Werurwe 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishirije aho icyaha cyakorewe  urubanza ubushinjacyaha buregamo abantu 7  batuye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho , Akagari ka Ntaruka, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica ku bushake umukecuru bamunogoyemo amaso.Ubushinjacyaha bukaba bwabasabiye igihano cy’igifungo cya burundu.

Icyi cyaha  bakaba baragikoze ku wa 09/03/2022 saa moya z'ijoro mu mudugudu wa Karenge II, akagari ka Ntaruka, mu murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe ho mu ntara y''iburasirazuba, abaregwa bakaba baramucunze avuye ku kiraro cy'inka ze ari nabwo bahise bamufata bamukubita hasi bamukeba ijosi kugeza apfuye.

Abaregwa bishe nyakwigendera bamukase umuhogo bakoresheje icyuma, bamunogoramo amaso, nyuma yo kumwica, bateruye umurambo barawujyana bacukura umwobo ufite ubujyakuzimu bwa cm 80 bamutabamo babanje kumukuramo imyenda yari yambaye hasi. Bikaba byaramenyekanye ubwo muri iryo joro uyu mukecuru yabuze mu rugo ari nabwo hatangiye gushakishwa aho ari baza gusanga yishwe. Bamwe mu baregwa bemera icyaha bavuga ko bapanze kumwica kubera amakimbirane bari bafitanye.

Abaregwa basabiwe n’ubushinjacyaha buri wese guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe n’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019

Back