NGOMA: UMUGABO UKURIKIRANYWEHO KWICA UMUGORE WE N’UMWANA YABURANISHIJWE

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ruri mu Kagali ka Bujyuyu, Umurenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana rwaburanishirije mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 50 y’amavuko ukurikiranyweho kwica umugore we ndetse n’umukobwa w’uwo mugore w’imyaka 3 yatahanye muri urwo rugo. 

 Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya12 Gashyantare 2026, ubwo uregwa yicaga aba bombi imirambo yabo akayita mu ishyamba ari naho yaje gusangwa. 

Mu rubanza, uregwa yaburanye yemera icyaha. Asonabanura ko icyatumye yica umugore we ari uko yamubikije amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000FRW) yayamwaka akamuha ibihumbi ijana (100,000FRW) gusa andi akayamwima. Asobanura ko impamvu yishe umwana w’uwo mugore ari uko yatekereje ko atazashobora kumusigarana ngo amurere. 

Urukiko rumaze kumva ikirego cy’Ubushinjacyaha n'uregwa, rwapfundikiye iburanisha rushyira isomwa ku itariki ya 27/3/2026 saa munani. 

Icyaha uregwa akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. 

Back