NGOMA: UMUGABO WAHAMWE N’ICYAHA CYO GUSAMBANYA ABANA B’ABAHUNGU 20 YAKATIWE IGIFUNGO CYA BURUNDU

Ku wa 23 werurwe 2021 Urukiko  rwisumbuye rwa Ngoma rwasomye  urubanza  Ubushinjacyaha bwarezemo Nzishimanumve  icyaha cyo gusambana abana b’abahungu 20  rumukatira  igihano cy'igifungo cya burundu.

Inkuru irambuye

Mu bihe bitandukanye, mu mudugudu wa Kamashaza, akagari Rwimbogo, umurenge wa Nyakariro, akarere ka Rwamagana ho mu ntara y'Iburasirazuba, uregwa yagiye asambanya abana b'abahungu bari munsi y'imyaka 14 y'amavuko, akaba yarabasambanyaga abanje kubashukisha kubaha amafaranga 100frw cyangwa se akabanza kubaha imineke bakarya barangiza akabasambanya .

Ibi bikaba  byaramenyekanye ku wa 7 Gashyantare 2021 ubwo uregwa yari amaze gusambanya abana b'abahungu 20.

Mu kwiregura kwe, Nzishimanumve  yaburanye yemera icyaha akanavuga uburyo icyo cyaha yagikoraga, asobanura ko    yabikoraga abitewe n'ubusinzi. 

Si ubwa mbere uregwa yari akurikiranywe  n’ Ubutabera, kuko  yari amaze umwaka umwe afunguwe nyuma yo kurangiza igihano cy'imyaka 9 yari yarakatiwe ku cyaha cyo kubana n'umwana  nk'umugabo n'umugore.

Back