NGOMA: URUBANZA RW’UWARI UKURIKIRANYWEHO GUKORA IBIYOBYABWENGE RWASOMEWE MU RUHAME

Urukuko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije kandi rusomera mu ruhame urubanza rurengwa umugabo waregwaga icyaha cyo gukora ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kanyanga rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ ihazabu ya miliyoni y’ amafaranga y’ urwanda (1.000.000frw). 

Urubanza ruregwamo uyu mugabo rwaburanishijwe kandi rusomerwa mu mu Mudugudu wa Rwamenyo, mu kagari ka Mugatare, umurenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma. 

Uregwa yafatiwe mu cyuho atetse kanyanga ku itari ya 31 Ukuboza 2024.

Urukiko rwamuhamije icyaha hashingiwe ku ngingo ya 11 y’ itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Hashingiwe kandi ku iteka rya Minisitiri w’intebe n 001/MoH/2019 ryo kuwa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo.

Back