NYARUGENGE: URUKIKO RWAHAMIJE IBYAHA BIBIRI NSHUTI MUHETO DIVINE
Ku wa 06 Ugushyingo 2024 saa cyenda 15h00, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye urubanza ruregwamo NSHUTI MUHETO Divine, rwemeza ko ahamwa n’icyaha cyo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha n’icyo gutwara nta ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga afite. Rwemeje kandi ko adahamwa n’icyaha cyo guhunga nyuma yo kugira impanuka.
Urukiko rwahanishije NSHUTI MUHETO Divine igihano cy’igifungo cy’amezi atatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y' u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo icyenda (190.000). Igihano cy’igifungo kikaba gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe.
Urubanza rwa NSHUTI MUHETO Divine rwaburanishijwe ku wa 31/10/2024. Yaburanye yemera ibyaha bibiri, icyo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha n’icyo gutwara nta ruhushya afite rwo gutwara ibinyabiziga; naho icyo guhunga nyuma yo kugira impanuka cyo yari yaburanye agihakana.
Icyaha cyo Gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 10 y’ Itegeko no 34 / 1987 ryo ku wa 17 Nzeri 1987 ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.
Naho icyo Gutwara ikinyabiziga utagira uruhushya rukwemerera gutwara, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 09 y ’ iryo tegeko no 34 / 1987 ryo ku wa 17 Nzeri 1987 ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.