NYARUGENGE:URUKIKO RWAFASHE ICYEMEZO KU IFUNGA RY'AGATEGANYO RY'ABAKEKWAHO IBYAHA BY'ITERABWOBA
Ku wa 20 Ukuboza 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ifunga ry'agateganyo ry'abakekwaho ibikorwa by'iterabwoba. Urukiko rwafashe umwanzuro ko aba bakurikira bakurikiranwa bafungiye muri gereza: NIYONSHUTI Ndoli Ismael, GATORE Justin Yussuf, BAGIRE Salimu, MBARAGA Hassan, UWAYO Faida Ibrahim, MUHAWENIMANA Eric Adri, IRATUREBA ANICET Abdoulbast, NSENGIYUMVA Saidi, NIKUZE Afissa, HEMED Suleiman, MOUSA Ally Nizzar.
Inkuru irambuye
Tariki ya 29/11/2021 Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge bwakiriye dosiye iregwamo NIYONSHUTI Ndoli Ismael na bagenzi be 12 bakurikiranyweho ibyaha byo Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, Kugambana no gushishikariza abandi gukora igikorwa cy’iterabwoba, Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda, Gusenya inyubako cyangwa uburyo bwo gutwara abantu hagamijwe iterabwoba , Gucura umugambi wo gukora icyaha, no kutamenyekanisha icyaha cy’ ubugome cyangwa icyaha gikomeye.
Ibyo byaha byakozwe ubwo abaregwa bihuzaga n’ umutwe w’ iterabwoba witwa ADF ukorera mu gihugu cya Congo, bategura ibikorwa by’ iterabwoba ku gihugu cy’ u Rwanda. Ibyo bitero bikaba byari byateguwe nyuma y’aho ingabo n’ abapolisi b’ u Rwanda bagiye mu gihugu cya Mozambike kurwanya umutwe w’ iterabwoba witwa Ansar al-Sunna wari warigaruriye bimwe mu bice by’ icyo gihugu. Bakavuga ko bazaba bahorera abo bita “abavandimwe babo” bo muri uwo mutwe wa Ansar al-Sunna.
Ibikorwa by’ iterabwoba byategurwaga bikaba ari ugutega ibisasu mu mugi wa Kigali ahantu hahurirwa n’ abantu benshi, bakaba bari bahisemo inyubako ya City tower mu mugi rwagati, na station ya essence ya SP iherereye Nyabugogo.
Kugira ngo uwo mugambi ugerweho abaregwa bakaba baragombaga gukora ubwabo ibyo bisasu ( explosives) bakoresheje ibikoresho bari bohererejwe n’ umutwe wa ADF ndetse n’ ibyo bo ubwabo bagendaga bishakamo. bakaba barafashwe batangiye kubiteranya ngo babibyazemo ibyo biturika.
Ibyaha bakurikiranyweho biramutse babihamijwe n’ urukiko, bahanishwa igifungo cy’ imyaka 25.