RUBAVU: ABAGORORWA BASOBANURIWE UBUREMERE BW’ICYAHA CYO GUSAMBANYA ABANA N'URUHARE RWABO MU KUGIKUMIRA

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu, ku bufatanye n’izindi nzego, bwatanze ikiganiro mu Igororero rwa Rubavu, hagamijwe gusonanurira abagororwa ingaruka z'icyaha cyo gusambanya abana n'uruhare bitezweho mu kugikumira. 

Iki kiganiro cyatanzwe muri gahunda y'ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bufite insanganyamatsiko igira iti: “Wiceceka! Rwanya icyaha cyo gusambanya abana.”

Muri iki kiganiro, Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu, Janvier Munyaneza, yasobanuriye abagororwa uburemere bw’icyaha cyo gusambanya abana, ingaruka kigira ku bana bagikorerwa, ku miryango yabo no ku Gihugu.

 Yabibukije ko kurwanya iki cyaha ari inshingano ya buri Munyarwanda, bityo ko buri wese akwiye kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana. 

 

Back