RUBAVU: UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE UMWANDITSI W’URUKIKO KU CYAHA CYO KWIYITIRIRA URWEGO RW’UMURIMO NO KWAKA ISHIMISHAMUBIRI RISHINGIYE KU GITSINA.
Umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi ari mu maboko y’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina umuntu yaburanishije mu nama ntegurarubanza.
Uyu mwanditsi w'Urukiko nyuma yo kuburanisha urubanza ntegurarubanza uwitwa M. G aregamo umubyeyi we asaba ko urukiko rwemeza ko ari we se umubyara (Recherche de paternité) yahamagaye umuburanyi akoresheje telefoni yiyitiriye ko ari umucamanza amubwira ko urubanza rwe rwahawe itariki ya kure aribwo yamusabye ko bahurira iwe mu rugo akamufasha urubanza rwe rugahabwa itariki ya hafi.
Nyuma yo kumusezeranya ko azamufasha akigiza hafi itariki y'urubanza rwe yagiye amuvugisha kuri telefone amusaba ko aza bagahurira mu rugo aho uregwa atuye bakaganira ibyo kwigiza imbere iyo tariki y'urubanza yari afite murukiko rwibanze rwa Gisenyi, ndetse anamwemerera ko n’amafranga y’urugendo n’ayo yunguka iyo yacuruje imbuto dore ko yamubwiraga ko ariko kazi ke ka buri munsi azayamusubiza ,birangira amwemereye kuza iwe mu rugo.
Ariko urega bikaba byaramuteye impungenge abimenyesha urwego rushinzwe ubugenzacyaha kuko yabonaga agamije kumukoresha imibonanompuzabitsina kugira ngo amukorere ibyo yari yamusabye( kumwigiriza itariki y'urubanza imbere) ndetse ku itariki 29/11/2021 uyu M. G yageze iwe ari nabwo yahise atabwa muri yombi kugira ngo iperereza rikomeze