Rubavu: Umugore n’umusambane we bakurikiranyweho kwica umugabo bamukubise agafuni
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugore w’imyaka 31 n’umusambane we, bakekwaho kwica umugabo w’uyu mugore w’imyaka 34 bamukubise agafuni.
Icyaha bakurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 31/03/2026 mu Mumudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kirimbogo, Umurenge wa Rurembo, mu Karere ka Nyabihu ubwo uyu mugore yacungaga umugabo we asinziriya agahamagaraga umusambane we ngo aze amufashe kumwica.
Mu ibazwa rye, uyu mugore avuga ko umugambi wo kumwica bawucuze nyuma y’uko umugabo we avumbuye ko afite undi mugabo basambana. Asobanura ko yagiye inama n’uwo musambane we ko bagomba kumwica kugira ngo bajye basambana ntacyo bikanga. Avuga ko mu kwica umugabo we, bamusanze mu nzu asinziriye, umusambane we agafata icyuma akakimutera munsi y’ugutwi, nawe agafata agafuni akakamukubita mu gahanga agahita apfa.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake bakurikiranyweho, gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.