UMUSHINJACYAHA MUKURU YASUYE UBUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE RWA MUHANGA
Uyu munsi ku wa 30 Ukuboza 2024, Umushinjacyaha Mukuru, Umushinjacyaha Mukuru wungirije ndetse n’ Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha basuye Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga.
Uru ruzinduko rukaba rwari rugamije gusuzumira hamwe uko ikorwa ry'amadosiye mu ifasi ya Muhanga rihagaze ku bashinjacyaha n'abafasha b'Ubushinjacyaha, ndetse no kurebera hamwe politiki nshya mpanabyaha no gusobanura amahame ishingiyeho.
Uru ruzinduko ruje nyuma yaho ku wa 27 Ukuboza 2024, Umushinjacyaha Mukuru nabwo yari yagiranye ibiganiro nk’ibi n’abashinjacyaha ndetse n’abafasha b’Ubushinjacyaha bakorera ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo na Nyarugenge.