Gukurikirana amadosiye y'ibyaha by'ihohoterwa n'ibiyobyabwenge
ISHAMI RISHINZWE GUKURIKIRANA AMADOSIYE Y’IBYAHA BY’IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA.
1. Amavu n’amavuko
Nyuma y’aho bigaragariye ko amadosiye y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina agenda yiyongera ndetse kuyakurikirana bikaba bisaba ubushishozi n’ubwitange kuruta ikurikiranwa ry’andi madosiye, ibi byatumye Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru rufata icyemezo cyo gushyiraho ishami ry’abashinjacyaha rishinzwe by’umwihariko gukurikirana ikorwa ry’aya madosiye.
Iri shami rikaba ryaratangiye gukora mu mwaka wa 2005, rikaba rigizwe n’abashinjacyaha 12 ndetse n’Umuyobozi waryo.
Kuri buri Rwego Rwisumbuye rw’Ubushinjacyaha, hakaba hari Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana amadosiye y’ibi byaha,
Umuyobozi w’iri shami akaba akorera ku cyicaro gikuru cy’Ubushinjacyaha Bukuru.
2. Intego z’ishami
1. Gukurikirana mu buryo bw’umwihariko amadosiye y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaba irikorerwa abana ndetse n’abantu bakuru, hagamijwe ko hatangwa ubutabera bwihuse,
2. Gushaka ibimenyetso byose bikenewe muri Dosiye y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina,
3. Gukangurira abantu no kubasobanurira ububi bw’ibi byaha n’ingaruka bitera hagamijwe kubikumira,
4. Kwakira neza abaza bagana Urwego bafite ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina,
5. Gufatanya n’izindi nzego zaba iza Leta cg izigenga gushyiraho ingamba zinoze mu guhangana n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
3. Icyerekezo cy’ishami
Kurwanya no gukurikirana mu buryo bwose, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaba irikorerwa abana ndetse n’irikorerwa abantu bakuru.
N.B: Mu gihe ugize ikibazo cy’ihohoterwa hamagar kuri uyu murongo utishyurwa: 3677