Kurengera no gufasha abakorewe ibyaha n'abatangabuhamya
SERIVISI ISHINZWE KURENGERA NO GUFASHA ABAKOREWE IBYAHA N’ABATANGABUHAMYA
AMATEKA Y’IRI SHAMI (VWSU)
Iyi serivisi yashyizweho mu mpera z’umwaka wa 2006, nyuma ko kubona umubare munini w’ibyaha bikorerwa abahohotewe n’abatangabuhamya bigira ingaruka ku mibare y’ibyaha byaregewe. Icyifuzo cyayo cyatanze n’Ubushinjacyaha Bukuru, byemezwa n’inama yaba minisitiri mu mwaka wa 2006.
ICYEREKEZO CYA SERIVISI
Icyerekezo cy’iyi serivisi ni ukugira uruhare mu gushimangira umusingi w’umuryango nyarwanda aho buri muturage afite Ubwisanzure buhagije ahabwa agaciro kagenewe buri kiremwa muntu muri rusange n’abakorewe ibyaha kimwe n’abatangabuhamya by’umwihariko.
INTEGO
IMPAMVU VWSU
Gushyiraho uburyo bwo kurinda abatangabuhamya, gushishikariza abatangabuhamya bafite amakuru y’ingenzi bari bifashe mu gutanga amakuru ku mpamvu z’ubwoba ku buzima bwabo.
Gushaka amakuru ku byaha bikorerwa abahohotewe n’abatangabuhamya.