Gutanga icyemezo cy'uko utakatiwe n'inkiko
ICYANGOMBWA CYEREKANA KO UMUNTU YAKATIWE CYANGWA ATAKATIWE N’INKIKO
I. Uko iyi serivisi ihagaze
I.1. Uko ihagaze
Serivisi itanga icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko ni serivisi itangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (online application).
I.2. Ubwoko bwa serivisi: Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’Inkiko(Criminal Record Certificate).
| Serivisi ni iyihe? | Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko. |
| Ishami ryo kubarizamo | Ishami rishinzwe gutanga icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, rikorera ku cyicaro gikuru cy’Ubushinjacyaha Bukuru ku baherereye mu Mujyi wa Kigali no muri Ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye ku bari hanze y’Igihugu. |
| Serivisi itangwa ryari? | Buri munsi w’akazi. |
| Uhereye igihe wasabiye serivisi, bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe? | Bifata iminsi itatu mu minsi y’akazi. |
| Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi? | 1200Frw ku basaba icyo cyangombwa bari mu Rwanda. Ku bagisaba kuri za ambasade bishyura amafaranga yagenwe n’ambasade hashingiwe ku gaciro k’ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu. |
| Ni ibihe byangombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe ? | Ibyangombwa usaba icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko yitwaza. Ku banyarwanda batuye mu Rwanda:
1. Kopi ya pasiporo y’u Rwanda igifite agaciro (valid passport); |
| Binyura muyihe nzira ngo uyihabwe? | 1. Nyuma yo gukora ubusabe no kubwohereza binyujijwe ku rubuga rw’irembo, www.irembo.gov.rw, uwasabye yohererezwa ubutumwa bugufi muri telefone ye igendanwa bumumenyesha ko yakoze ubusabe. 2. Nyuma yo kwishyura abona ubutumwa bwemeza ko yishyuye neza. 3. Iyo ubusabe bwe bwemewe cyangwa hari ikindi asabwa gukora, abona ubutumwa bubimumenyesha. 4. Iyo icyo cyangombwa kimaze gukorwa , abona ubutumwa bumumenyesha ko ashoboraa kwinjira k’Urubuga rw’Irembo akavanamo icyangombwa yasabye cyangwa akagana umukozi w’Irembo akamufasha |
| Ese hari izindi nzego bisaba kunyuramo? Ni izihe? (Urugero,nko kwishyura igiciro cya serivisi cyangwa gushaka ibindi byangombwa) | Abakozi b’urubuga “irembo”.
|
| Hari ibindi by’ingenzi bikenewe kumenywa kugira ngo ubone iyo serivisi? | Wasura urubuga rw’ Ubushinjacyaha Bukuru kuri: www.nppa.gov.rw kugira ngo ubone amakuru. Ukeneye amakuru arushijeho watwandikira kuri address email ikurikira : crs@nppa.gov.rw |
| Impapuro zuzuzwa | Ntazo |